Barack Hussein Obama (1) :

Barack Hussein Obama, uzwi nka Barack Obama Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavutse tariki 4 Kanama 1961, yavukiye Honolulu mu ntara ya Hawaii muri leta zunze Ubumwe za Amerika, yabaye Perezida wa Amerika guhera tariki ya 4 Ugushyingo 2008 akaba azasoza manda ye mu mpera z'uyu mwaka wa 2016.

1.Barack Obama yavutse kubabyeyi babiri batandukanye nyina w'umuzungu na se w'umwirabura wo muri Kenya. Ababyeyi be bahuriye kw'ishuri aho biganaga ururimi rw'ikirusiya muri kaminuza ya Hawai I Manoa. aho ise wa Obama yari umunyeshuri w'igiraga kuri buruse y'igihugu cya Kenya.

Barack Obama yabaye umuperezida wa 44, wa leta zunze ubumwe za Amerika, kandi ni nawe mwirabura wa mbere waboye igihugu gikomeye ku isi.

Obama Barack yavutse mu muryango udasaba umunyu kuko ise umubyara yakoraga muri goverinoma ya Kenya nk'umucungamutungo(Econamist), ise akaba yaravutse tariki 18 Kamena 1936 apfa tariki ya 24 Ugushyingo 1982 azize impanuka muri Kenya, byinshi ku mateka ye wabisanga mu gitabo cya Barack Obama cyitwa "Dreams from My Father." ugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo Inzozi kuri Data.

Na ho nyina umubyara yavutse tariki ya 29 Ugushyingo 1942 apfa tariki 7 Ugushyingo 1995 yishwe na Canseri akaba yarafite impamyabushobozi ya Phd ndetse akaba yari n'uma Anthropologist. .

Barack Obama nyina umubyara yitwa Stanley Ann Dunham akaba ari umunyamerikakazi, naho se umubyara akaba ari Barack Obama Sir, akaba ari umunya Kenya.

Ababyeyi ba Barack Obama batandukanye ubwo Obama yari afite imyaka 3 gusa y'amavuko, Obama yasigaranye na nyina, yakuze ari inshuti magara na nyirakuru ndetse na sekuru kuko nibo yirirwanaga nabo cyane.

Tariki ya 15 Werurwe 1965 nyina yafashe umwanzuro wo gushaka undi mugabo, ashaka umunya Indonesia Lolo Soetoro, icyo gihe Obama yari afite imyaka 4, aho nyuma y'imyaka 2 muri 1967 bahise bimukira muri Indonesia.

1971 ubwo Obama yari afite imyaka 10 yagarutse muri Hawai aje kwiga, aho yize ku ishuli rya Punahou, aho yavuye muri 1979 agakomereza amashuri ye I Los Angels mu ishuri ryitwa Occidental College, aho yavuye yerekeza New York muri 1981 agiye kwiga muri kaminuza ya Colombia(University of Colombia) aho yize ibijyanye na politiki. .

Mu 1988 nyuma yo gukora akazi gatandukanye muri New York akaba yaragiye kwiga ibijyanye n'amategeko muri kaminuza ya Harvard aho yarangije muri iyi kaminuza muri 1991 agahita asubira muri Chicago.

Tariki 18 Ukwakira 1992 Obama yashakanye na Michelle Robinso(umugore we kugeza ubu), nyuma y'imyaka 3 gusa akaba yarahise ashyira igitabo cye cya mbere hanze cyitwa "Dreams from My Father" hari taliki ya 18 Nyakanga 1995.

Mu Ugushyingo 1996, nyuma yo kwigisha amategeko muri kaminuza ya Havard, Obama yahise atorwa kuba umusenateri mu ntara ya Illinois yongera gutorwa na none mu 1998 ndetse no mu 2000.

Ugushyingo 2004, Obama yatsinze amatora rusange y'abasenateri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku majwi 70%.

Ukwakira tariki 17/ 2006 Obama yashyize hanze igitabo cye cya kabiri yise "The Audacity of Hope." ugenekereje ukaba wavuga ko ari umurava mwinshi mu kwizera.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2008, yatsinze kuzahagararira ishyaka rye ry'Abademocrate ku mwanya w'umukuru w'igihugu aho yaje no gutsindira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika. .

Tariki ya 20 Mutarama 2009 Obama nibwo yarahiriye kuba Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika kuri manda ye ya mbere, aho yarasimbuye George W. Bush.

Mu mpera za 2012, Obama yongeye gutsindira kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika ku nshuro ya kabiri, aho tariki 20 Mutarama 2013 yongeye kurahirira ku mugaragaro kuyobora iki gihugu kuri manda ye ya kabiri.

Biteganyijwe ko Obama azasoza manda ye ya kabiri mu mpera z'uyu mwaka wa 2016, aho ndetse n'ibikorwa byo gushaka uzamusimbura birimbanyije.

Source: makuruki.com